Soma. Ujijuke. Utere imbere hamwe na Za-Soma
Iri somero rya mudasobwa ryorohereza abakoresha telefoni 'byumwihariko abanyarwanda'. Za-Soma bishatse kuvuga ngo 'ngwino usome'. Dukoresha indimi eshatu: Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa (kora kuri turiya turongo dutatu tugaragara hejuru). Shakisha, ugure, usome ibitabo byatoranyijwe ku buzima, sosiyete n'iyobokamana — aho uri hose, igihe icyo ari cyo cyose.

Ibitabo bishya
Reba byoseIbitabo bishya bizagaragarizwa hano nibyongerwa.
Abo turi bo — Za-Soma
Nyir'uru rubuga, MUTIJIMA Frederic, ni umwanditsi, afatanyije n'abandi banditsi bakunda ibitabo kimwe na we.
Twabonye ko abantu benshi bashaka gusoma cyangwa kugura ibitabo ariko bakabura umwanya wo kujya mu masomero cyangwa mu maguriro y'ibitabo. Abandi bakeneye ubumenyi bwo guteza imbere ubuzima bwabo ariko kubona amakuru yizewe bikagorana.
Kubw'ibyo, twashinze isomero rikoreshwa kuri interineti. Intego ni ugufasha iterambere ry'abanyarwanda n'abatuye isi muri rusange dutanga uburyo bworoshye bwo kubona ubumenyi bufasha mu buzima bwa buri munsi no mu mibanire, bujyanye n'igihe cya digitale.
Amoko y'ibitabo: ibijyanye n'ubuzima bw'umuntu, imibereho myiza n'iyobokamana bifasha mu buzima bwa buri munsi. Ibitabo bya politiki ntibyemerewe.
Mu kurinda abakoresha uru rubuga n'ibikubiyemo, ibyoherezwa bishyirwa kuri urubuga bicungwa neza. Ushaka gutanga bimwe mubikubiyemo abanza kubimenyesha nyir'uru rubuga cyangwa undi ubishinzwe kugira ngo byemezwe.

MUTIJIMA Frederic — Nyir'urubuga
Ibibazo wakwibaza kuri Za-Soma
Niba ushaka kugurisha ibitabo kuri Za-Soma, banza usome amabwiriza .